Titel in Kinyarwanda: Igikomangoma mu butayu
Autor: Antoine de Saint-Exupery
Übersetzung: Jean Léonard Ndayambaje
Format: Softcover, 22,1 x 15,6 cm
Seiten: 96, mit allen Originalillustrationen
Sprache: Kinyarwanda
ISBN: 9783946190530, 3946190537
Erschienen: Edition Tintenfaß, 2017
Translation of the world classic “Le Petit Prince” into Kinyarwanda, a Bantu language spoken in Rwanda, the Democratic Republic of Congo and Uganda.
Kera nkiri muto, ku myaka itandatu, nabonye ishusho nziza mu gitabo cyitwa “Histoires Vecues” kivuga iby’ishyamba kimeza. Muri icyo gitabo harimo igishushanyo kigaragaza inzoka y’uruziramire igiye kumira akanyamaswa. Iyo kopi yo hejuru ni iy’icyo gishushanyo. Muri icyo gitabo bavuga ko izo nzoka nini zitajya zikanjakanja ahubwo zimira bunguri hanyuma ntizishobore kunyeganyega, nuko zikaryama amezi atandatu igogorwa rikorwa. Nafashe umwanya ntekereza cyane ku by’ishyamba n’ibiberamo, ubwo nibwo nashoboye gushushanya nkoresheje ikaramu y’igiti igishushanyo cya mbere.